OMS yavuze ko ubumenyi bwa siyansi aribwo bwonyine buzagenderwaho mu kugenzura niba iyi miti yizewe hanyuma ibone gutangira gukoreshwa. Uyu muryango watangaje ko umuti wose bizemezwa ko ufite ubushobozi, uzatangira gukorwa ku buryo wagera ku bantu benshi.
Madagascar yari iherutse gutangaza ko yavumbuye umuti w’ibyatsi ushobora kuvura Coronavirus gusa OMS yaburiye abantu kwirinda gukoresha umuti uwo ariwo wose utaragenzuwe.
OMS yavuze ko aya mabwiriza yashyizweho agamije guteza imbere abashakashatsi bo muri Afurika kugira ngo bakore igerageza ryemewe ry’imiti.
Ku Isi harabarurwa abantu barenga miliyoni 30 banduye Coronavirus mu gihe abamaze gupfa bo barenga ibihumbi 957. Muri Afurika habarurwa miliyoni 1,3 banduye mu gihe hari abandi ibihumbi 33 bamaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!