Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022, ni bwo RBC yasohoye itangazo rivuga ko guhera uyu munsi abantu bose bifuza gukoresha ibizamini bya Covid-19 batazongera kujya muri Camp Kigali.
Rikomeza rigira riti “Abifuza gukoresha PCR bazajya bagana i Gikondo ku ishami rya RBC, naho abifuza gukoresha Rapid Test bagane amavuriro abegereye.”
Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 13 Gicurasi 2022, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa 18 Gicurasi 2022, yabwiye itangazamakuru ko agapfukamunwa katavanyweho burundu ahubwo icyabayeho ari ukutakagira itegeko.
Ati “Ntabwo twavuze ngo agapfukamunwa kavuyeho, nta n’ubwo dushaka ko kavaho. Twaravuze ngo agapfukamunwa ntabwo kakiri itegeko ku muntu wigendera mu muhanda. Muzi ko mbere icyorezo cya Covid-19 igihe cyari gikomeye umuntu utambaye agapfukamunwa twamusabaga kukambara kuko twangaga ko abantu bose bandura ngo ubwandu bumare abantu. “
“Twe nka leta turavuga ngo niba dushyizeho ingamba tukabwira abaturage ngo nimwihangane mwizirike umukanda mwuzuze ibi n’ibi, iyo habonetse agahenge turareka Abanyarwanda bakakishimira.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, avuga ko uko imibare imeze, nta muntu n’umwe uri mu bitaro, abandura bakaba bari kuri 0%, aho bigaragara ko hari igihe hashira iminsi handura nk’umwe ku munsi cyangwa nawe ntiyandure.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko icyorezo kitararangira ari nayo mpamvu Abanyarwanda bagirwa inama yo kwambara agapfukamunwa igihe bageze aho bahurira ari benshi kandi hafunganye ndetse bakubahiriza n’izindi ngamba zashyizweho zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!