Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko aba bamaze gukingirwa ari hafi 70% by’abagomba gufata urukingo bari muri iyi myaka.
Yavuze kandi ko abana batarahabwa urukingo na rumwe cyangwa abatarafata urwa kabiri bazakingirirwa mu mashuri kugira ngo bitazabangamira amasomo yabo yagiye asubikwa kenshi kubera iki cyorezo.
Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi dufite gahunda navuga ko yihariye yo mu gihe gito mu byumweru bigera nko muri bibiri yo kugira ngo abantu bagera kuri miliyoni n’igice batarabona inkingo na bo tubakingire bitarenze ku itariki 25 Mutarama 2022.”
Muri aba hazaba harimo abanyeshuri, abacikanwe no gufata urukingo n’abageze mu zabukuru babuze imbaraga zo kugera kuri site zo gukingirwaho aho bo bazajya bakingirwa basanzwemu ngo zabo hagamijwe kutagira n’umwe usigara inyuma mu rugamba rwo guhashya Covid-19.
U Rwanda rufite intego y’uko kugeza muri Nyakanga 2022 ruzaba rwamaze gukingira hafi miliyoni icyenda z’abaturarwanga ni ukuvuga 70% by’abagomba gukingirwa nk’uko bisabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Raporo ya Minisante yo ku wa 15 Mutarama 2022 igaragaza ko abarenga miliyoni 6.2 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 mu gihe miliyoni 7.8 bahawe byibura dose ya mbere ndetse n’abandi ibihumbi 585.982 bafashe urukingo rushimangira rwa Covid-19.
Dr. Mpunga yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zihagije zo gukingira abantu, asaba abatarikingiza kujya gufata urukingo kuko rwizewe ndetse ko uko bakomeza kwitabira kwikingiza ariko bigenda bigabanya uburyo Coronavirus yihinduranya kuko iyo abantu badakingiye bayiha urwaho rwo kwihinduranya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!