Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, yatangarije CNBC ko mu Ukwakira bazaba bamaze kubona amakuru ahagije ajyanye n’uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yifuza ko urukingo rwaba rwabonetse mu Ukwakira.
Impamvu ni uko ku wa 3 Ugushyingo azahatana na Joe Biden mu matora y’umukuru w’igihugu, bityo arashaka ko yazagera Abanyamerika bamubona nk’umuntu wagize icyo akora kuri iki cyorezo.
Ni mu gihe abashakashatsi batandukanye bo bagaragaza ko urukingo rugomba kwitonderwa, rugashyirwa hanze rwizewe 100% ku buryo rudashobora gutera izindi ngaruka zirenze na COVID-19.
Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Robert Redfield, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko urukingo rudashobora kuboneka mbere y’igihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu cy’umwaka utaha.
Aya magambo ya Redfield yamaganywe na Trump wavuze ko ibyo uyu muyobozi yavuze ari ikosa.
Kugeza ubu, ku Isi hari inkingo enye ziri mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza zirimo n’urwakozwe na Moderna.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!