Kuva kuwa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kari karabaye izingiro ry’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, byaje no gutuma imirenge imwe n’imwe yako ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Abanduraga cyane barimo abacuruzi bambukiranya imipaka n’abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubusanzwe abantu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baba abajya gucururiza Bukavu cyangwa Goma, hari amabwiriza y’uko bagaruka bakajya mu kato kugeza igihe bazarangiriza iyo mirimo.
Ati “Iyo agarutse ubundi amabwiriza ni uko ajya ahantu mu kato akaba ari muri ako kato kugeza igihe azarangiriza iyo mirimo yo gukora urwo rujya n’uruza ariko ativanze n’abaturage, icyo rero cyarirengagijwe bituma icyo kibazo kivuka”.
Minisiteri y’Ubuzima yahise yohereza itsinda ryihariye muri aka karere kugira ngo rijye kugenzura uko ikibazo gihagaze, rinahugure abakorerabushake ku bijyanye no kurwanya iki cyorezo.
Kuba iri tsinda ryaroherejwe byatanze umusaruro cyane ko ubu ryamaze kugaruka muri Kigali, ndetse hashize iminsi 14 nta murwayi n’umwe ugaragara muri aka karere.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye byimazeyo iri tsinda avuga ryakoze akazi karyo neza.
Since May 31st @RwandaHealth @RBCRwanda deployed experts to support @RwandaWest in COVID-19 response.Join me to thank them as they return to Kigali&handed over to well trained local teams. No patient left in treatment centers in @RusiziDistrict&has been 14days without a new case pic.twitter.com/bpe0xrZUZY
— Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) October 3, 2020
Inama y’Abaminisiteri yateranye kuwa 25 Nzeri yari yarakomoreye aka karere mu bijyanye n’ingendo, aho ubu kemerewe kugenderanirana n’utundi.
Ubu mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba COVID-19 bangana na 4852, abamaze gukira ni 3211 mu gihe 29 bo bapfuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!