Ibi byatangajwe nyuma y’uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu ngamba z’ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage.
Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy’uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n’ibindi.
Mu minsi ishize kandi Minisiteri y’Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus.
Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.
Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.
Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by’akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse.
RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk’uko igihugu gikomeje kubyigaho.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza.
Yagize ati “Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy’ubwishingizi.”
Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy’ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo.
Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima “antigen rapid tests”, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!