Yabigarutseho mu butumwa yatanze binyuze mu bukangurambaga bwinjiwemo n’Ihuriro rya Gikirisitu rizwi nka All Gospel Today (AGT); rihuriramo abarimo abashumba b’amatorero, abavugabutumwa, abahanzi, abakuriye amakorali n’amatsinda y’abaririmbyi, abanyamakuru, abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs) n’abandi.
Ubu bukangurambaga bwiswe #Sindohoka bugamije gutera ingabo mu bitugu umuhate wa Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.
Bukorwa binyuze mu gusakaza ubutumwa bukangurira abaturarwanda kwirinda Covid-19 no kubashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ubu butumwa bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za AGT (Twitter, Instagram na Facebook) no ku z’abantu bwite babarizwa muri iri tsinda bakurikirwa n’imbaga nyamwinshi.
Mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bukubiyemo #Sindohoka, Kambare neza ku bw’abandi, Karaba intoki kenshi kandi neza, Sigamo intera ya metero hagati yawe n’undi, irinde ingendo zitari ngombwa, Imana ifasha uwifashije, kingura amadirishya n’inzugi by’aho utuye cyangwa aho ukorera, Twihangane tuzatsinda, Covid-19 irica, Covid-19 ntitoranya, Covid-19 nawe yakugeraho, Jye nawe dufatanyije tuzatsinda.
Apôtre Munezero Alice Mignonne ubarizwa muri iri tsinda yavuze ko gufata urukingo rwa Covid-19 atari ugutesha agaciro imbaraga z’Imana.
Yakomeje ati “Gufata urukingo rwa Covid-19 si ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z’Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rwo kurinda abo Imana yadushinze n’abo yaduhaye kuyobora.”
#ApostleMignonneKabera : “Gufata urukingo rwa #COVID19 si ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z'Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy'urukundo rwo kurinda abo Imana yadushinze /Yaduhaye kuyobora.” @RwandaHealth @RBCRwanda #Sindohoka #AllGospelToday pic.twitter.com/9xxLfOqF36
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 11, 2021
Umuhanzikazi Sarah Sanyu Uwera we yasabye abantu kwirinda kujya mu mahuriro abujijwe kuko ashobora kuba icyanzu cyakwinjiriramo COVID-19.
Ati “Bene Data bakundwa ntitudohoke, dukomeze kwirinda COVID-19; twirinda ibirori ndetse n’amahuriro y’abantu benshi”.
@SanyuUwera "Twirinde ibirori n'amahuriro y'abantu benshi" #Sindohoka #AllGospelToday @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/JGqmQTXdQz
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 12, 2021
Umuramyi Aimé Uwimana we yagize ati “Muvandimwe nsengera ngusengere ariko unandinde nkurinde COVID-19, ibuka gukingura amadirishya y’inzu urimo, n’ibirahuri by’imodoka urimo.”
Under #Sindohoka drive, #AllGospelToday joined @RwandaHealth and @RBCRwanda in a social awareness campaign aimed at sensitizing the public on #Covid_19 prevention measures and encouraging everyone to work together to get rid of this #pandemic. @uwaime7 pic.twitter.com/bkntEVV0Nx
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 11, 2021
Ubu bukangurambaga bwitezweho guhindura imyumvire ya bamwe bica amabwiriza nkana yo kwirinda COVID-19 harimo n’abakirisitu.
Rev. Alain Numa uhagarariye All Gospel Today yavuze ko abahanzi n’abashumba bicaye bahuriza hamwe ku cyakorwa mu gushishikariza abantu kutadohoka ku ngamba zo kurwanya COVID-19 ndetse bizeye ko bazahindura imyumvire.
Ati “Abantu bazumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, ahahuriye abantu benshi hagomba kuba hafunguye umwuka wo hanze winjira, kumenya ko gusengera mu bihuru bitemewe."
"All Gospel Today yiyemeje gukorana n’izindi nzego mu bikorwa bitandukanye kuko naryo ari ivugabutumwa. Abakirisitu bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n’inzego zitandukanye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo.”
@anumino “Fata iya mbere nawe wikingize” #Sindohoka #AllGospelToday @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/ppBS21hDC5
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 13, 2021
Muri ubu bukangurambaga, biteganyijwe ko abahanzi bahuriye muri AGT bazakora indirimbo y’amajwi n’amashusho izaba ikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.
AGT yinjiye muri ubu bukangurambaga nyuma y’aho mu bihe bitandukanye, inzego zitandukanye za Leta zakunze gushishikariza abanyamadini gusaba abayoboke babo kwirinda COVID-19.
Iri tsinda ryatangiye mu 2013, rimaze gukora ibikorwa by’urukundo binyuranye. Mu 2016, AGT yasuye abarwayi bo mu Bitaro Bikuru bya Kigali, CHUK, aho ryishyuriye imiti abarwayi 32 bari barabuze amafaranga. Mu mpera za 2020 ryasuye abarwayi mu Bitaro bya Muhima ryishyurira abagore bari bamaze iminsi babyaye ariko barabuze ubushobozi bwo kwishyura.
@PatientBizimana “Muririmbyi ambara agapfukamunwa neza kandi wirinde guhererekanya Microphone” #Sindohoka #AllGospelToday @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/Ag2Gnag98x
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 13, 2021
@Lizakamikazi “COVID-19 irahari kandi irica” #Sindohoka #AllGospelToday @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/atRshUKiaa
— All Gospel Today (AGT) (@AGT_Rwanda) August 13, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!