Ni mu gihe kuva mu mpera za 2021, ubwo hatangiraga gutangwa dose ya gatatu [urukingo rushimangira] abamaze kuyihabwa bageze kuri 2%. Imibare igaragaza ko ari 898.525.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, ubwo yasobanuraga amabwiriza mashya yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Mutarama 2022.
Ni amabwiriza yagennye ko amasaha yo guhagarika ingendo ari saa Sita z’ijoro ndetse n’ibitaramo n’andi makoraniro ahuza abantu benshi birasubukurwa.
Dr Mpunga yavuze ko muri iyi minsi inkubiri ya kane ya Covid-19, igihugu kiri kuyisohokamo hagendewe ku bwandu bushya aho abandura bageze munsi ya 25 mu bantu ibihumbi 100.
Ni ibintu avuga ko bifitanye isano no kuba abantu benshi barakingiwe byuzuye ndetse hari n’abari guhabwa dose ya gatatu ishimangira, bityo bakaba bafite ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo batandura iki cyorezo ndetse n’abacyanduye ntibarembe.
Yagize ati “Ni byo bigaragaza ko icyorezo dushobora kubana nacyo, ibikorwa bikongera bigafungurwa nk’uko bisanzwe. Muri icyo gihe cyose tumaze duhanganye na Omicron, na yo yagaragaje ko abantu benshi iyo bakingiwe bitanga icyizere cy’uko bataremba ngo babe bazahara kandi na bo bagakira vuba.”
Dr Mpunga wari mu kiganiro kuri RBA yakomeje agira ati “N’iyo turebye kwa muganga ntitugifite abarwayi benshi bajya mu bitaro yewe n’abarimo ntibarembye, ni byo bitanga icyizere cy’uko iyi nkubiri isa n’iyarangiye.”
Avuga kandi ko kuba abantu bakomeje kwitabira ibikorwa byo gukingirwa bitanga icyizere ko icyorezo kizatsindwa.
– Agapfukamunwa n’andi mabwiriza azakomeza kubahirizwa
Ingamba zishyirwaho n’inzego zishinzwe ubuzima haba mu Rwanda no hanze yaho, haba harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Ibi byiyongera ku kuba abantu bagirwa inama yo kwirinda kujya ahateranira abantu benshi ndetse n’igihe bibayeho bagashyiramo intera.
Ni mu gihe ariko hari ibihugu nk’u Bwongereza byamaze kuvanaho ayo mabwiriza harimo no kuba kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu badakwiye kwirara ngo bumve ko kuba mu mabwiriza yasohotse hatarimo kwambara agapfukamunwa, batagomba kukambara.
Ati “Ntabwo imyanzuro igomba gusubira mu byarangijwe gufatwa nk’umurongo, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera […] ibyo ni ibisanzwe ni nabyo by’ibanze mu kwirinda Covid-19.”
Yakomeje agira ati “Twemeza ko Abanyarwanda bamaze kumva ko ari ngombwa kandi ko batagomba no kwirirwa babyibutswa cyane ko n’umuturage uwo ariwe wese iyo agiye gusohoka mu rugo azi neza ko atagomba kwibagirwa agapfukamunwa.”
– Kwikingiza byuzuye byahinduye inyito?
Mu mabwiriza mashya kandi Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko bagomba kwikingiza Covid-19 mu buryo bwuzuye ndetse abamaze gufata dose ebyiri bagafata urukingo rushimangira.
Ubusanzwe gukingirwa byuzuye ni uguhabwa dose ebyiri z’inkingo za Covid-19, mu gihe kuri ubu hari abantu bajya gusaba serivisi bagasabwa kuba barahawe dose eshatu.
Ni ukuvuga ko berekena icyangombwa cy’uko bamaze no guhabwa dose ishimangira y’urukingo rwa Covid-19.
Dr Mpunga ati “Gukingirwa byuzuye bigenda bihinduka bitewe n’igihe tugezemo. Ubusanzwe gukingirwa by’ibanze ni uguhabwa dose ebyiri, kugira ngo agere kuri cya kigero cy’ubudahangarwa gikenewe kugira ngo umubiri uhangane na virusi.”
Yakomeje agira ati “Ariko uko virusi zigenda zihinduranya, ubushakashatsi bwagaragaje ko ubudahangarwa bw’umubiri bugenda bugabanuka ari na yo mpamvu bwa bwirinzi aba yabonye ku nkingo ebyiri za mbere bugenda bugabanuka noneho urukingo rwa gatatu rukaza gushimangira bwa bwirinzi.”
Dr Mpunga avuga ko muri rusange umuntu wakingiwe byuzuye ari uwahawe dose y’urukingo rushimangira.
Ati “Gukingirwa byuzuye uyu munsi tuvuga rero, ni uko umuntu urengeje amezi atatu kuzamura yaba yamaze gufata urukingo rushimangira, kuko ni bwo aba yashoboye kugera kuri rwa rwego rumuha ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’izi virusi.”
Yakomeje agira ati “Ubu rero utaragera ku mezi atatu abonye dose ebyiri, gukingirwa byuzuye ni uko yabonye dose ebyiri.”
Minisitiri Gatabazi na we yibukije ko abantu bakwiye kwitabira serivisi zo gukingirwa Covid-19, kugira ngo babashe guhashya icyorezo.
Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 128.509 ari bo bamaze kwandura Covid-19, kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020. Ni mu gihe abantu 1.434 ari bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!