Minisante yatangaje ko kuri uyu wa 29 Kanama 2021, abantu 12.902 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 bituma umubare w’abamaze kuyibona ugera kuri 1.490.090.
Iri tangazo ryerekana ko abakingiwe byuzuye kuva ibi bikorwa bitangiye ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, ari 609.514.
Kuri iki Cyumweru kandi abantu batanu barimo abagore batatu n’abagabo babiri bitabye Imana, bishwe na COVID-19. Abanduye Covid-19 bashya ni 371 mu bipimo 23.042. Mu masaha 24 yashize abantu 10 binjiye mu bitaro, umwe ni we wakize mu gihe abarembye ari 44.
Ku wa 23 Kanama 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko. Ibi bikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko bikomereza hirya no hino mu gihugu bijyanye n’ubushobozi bw’inkingo zizaboneka.
Iyi gahunda yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira kugera ku kigero cya 90% cyo gukingira abafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu byumweru bibiri.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.
29.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'abagabo 2 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 2 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 2 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/uIRcKEGmFg
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 29, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!