Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 70 wo mu Karere ka Huye. Byatumye umubare w’abamaze gupfa bazize Coronavirus guhera muri Werurwe umwaka ushize uba 307.
Abantu bashya 138 banduye batumye umubare w’abamaze kwandura bose uba 21.783. Abakize ni 181 bituma abamaze gukira bose baba 20.182. Abakirwaye ni 1294 barimo batanu barembye.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko umubare w’abamaze gukingirwa Covid-19 mu Rwanda ari 348 926.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
31.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 70 witabye Imana i Huye / Condolences to family of 70 yo man who passed away in Huye / Condoléances à la famille d’un homme de 70 ans qui est décédé à Huye pic.twitter.com/coZyIpEZTL
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 31, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!