Mu itangazo Minaloc yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 yavuze ko Umudugudu wa Gakoma wo mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka ukuwe muri guma mu rugo (Lockdown) nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima.
Tariki ya 14 Nyakanga 2020 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko tumwe mu tugari two mu Karere ka Nyamagabe dushyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.
Uwo tugari ni aka Kigeme mu Murenge wa Gasaka n’Akagari ka Ruhunga mu murenge wa Kibilizi.
Nyuma yaho utwo tugari twakuwe muri Guma mu Rugo hasigaramo Umudugudu wa Gakoma ubamo n’Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, aherutse kubwira IGIHE ko ingamba zitandukanye zafashwe zirimo kwigisha abaturage kwirinda, gushyira mu kato abakekwa ko banduye no guhana abarenga ku mabwiriza, zatanze umusaruro kuko nta bwandu buheruka kugaragara.
Yasobanuye ko Umudugudu wa Gakoma na wo warimo ukorerwa isesengura kugira ngo uvanywe mu kato kuko nta bwandu bushya bwaherukaga kuhaboneka.
Minaloc yasabye abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite agahamagara umurongo utishyurwa 114.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho.
AMABWIRIZA YO GUKUMIRA IKWIRAKWIRA RYA KORONAVIRUSI MU KARERE KA @Nyamagabe. pic.twitter.com/QSA7XDUZsv
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) September 18, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!