Abantu banduye COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 4867 nyuma yuko umwe ayisanzwemo mu bipimo 1988 byafashwe uyu munsi, mu gihe abamaze gukira bo biyongereyeho 10 baba 3226.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, ryerekanye ko umuntu wasanganywe iki cyorezo ari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali.
Mu Rwanda haherukaga gutangazwa ko habonetse umurwayi umwe ku munsi ku wa 22 Gicurasi 2020. Icyo gihe hari hafashwe ibipimo 1568 naho abantu batanu basezerewe mu bitaro nyuma yo gukira.
Nubwo imibare y’ubwandu bushya ikomeje kugabanuka, Minisiteri y’Ubuzima itanga inama ko abantu bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda no gufasha abantu kutirara kuko icyorezo kigihari.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
05.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1 pic.twitter.com/YmU2boGYhl
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 5, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!