Imibare yo kuri iki Cyumweru igaragaza ko ubwandu bwa Coronavirus ku Isi bumaze kuba 11,386,560 harimo 14,358 babonetse mu masaha 24 mu gihe abapfuye bo ari 533,581 biyongereyeho 717 muri icyo gihe.
– Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Abanduye ni 2,935,770, abapfuye ni 132,318
– Brésil: Abanduye ni 1,578,376 mu gihe abapfuye ari 64,365
– U Burusiya: Ubwandu ni 674,515 mu gihe impfu ari 10,027
– U Buhinde: Ubwandu ni 673,904 mu gihe impfu ari 19,279
– Peru: Ubwandu ni 299,080 naho abapfuye ni 10,412
Mu bihugu 10 bya mbere byibasiwe n’iki cyorezo, bitanu ni ibyo muri Amerika y’Amajyepfo mu gihe mu mezi ashize ibice by’u Burayi aribyo byari byibasiwe cyane. Muri Afurika, Afurika y’Epfo ni yo ifite ubwandu bwinshi kuko kugeza ubu ifite abantu 187,977 banduye mu gihe 3,026 bapfuye.
Nubwo ifite ubwandu bwinshi, ntabwo aricyo gihugu kimaze kugira impfu nyinshi kuko Misiri imaze gupfusha abantu 3,280. Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko kugeza ubu gifite abantu 7,577 banduye mu gihe abapfuye bo ari 159.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ifite ubwandu bungana n’abantu 7,379 mu gihe abapfuye ari 182. U Rwanda rufite abantu 1,092 banduye naho abapfuye bakaba ari batatu.
Muri Uganda abanduye ni 927, Tanzania ni 509 naho abapfuye ni 21.



















TANGA IGITEKEREZO