Minisante yavuze ko abantu batatu bahitanywe na Coronavirus barimo uw’imyaka 91, uwa 72 ndetse n’uwari ufite 66 bo mu Mujyi wa Kigali. Abitabye Imana batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ungana na 196.
Rikomeza rivuga ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 10 782 bituma umubare w’abamaze gupimwa mu gihugu hose ugera ku 888 268.
Mu barwayi bashya babonetse harimo abakuwe muri Kigali: 35, Karongi: 50, Gicumbi: 12, Gakenke: 11, Muhanga: 11, Kirehe: 11, Nyamagabe: 9, Gatsibo: 9, Kayonza: 7, Rutsiro: 7, Rusizi: 6, Kamonyi: 4, Nyanza: 3, Ruhango: 3, Rwamagana: 3, Nyagatare: 3, Nyaruguru: 1 na Ngoma: 1.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 15 304 bamaze kwandura; abayikize ni 10 087 mu gihe abarwaye ari 5021.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
31.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 35, Karongi: 50, Gicumbi: 12, Gakenke: 11, Muhanga: 11, Kirehe: 11, Nyamagabe: 9, Gatsibo: 9, Kayonza: 7, Rutsiro: 7, Rusizi: 6, Kamonyi: 4, Nyanza: 3, Ruhango: 3, Rwamagana: 3, Nyagatare: 3, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1 pic.twitter.com/BsMwpnaTdb
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 31, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!