Ni uruganda rwashowemo amafaranga n’umuherwe w’umunyamerika ukomoka muri Afurika y’Epfo, Patrick Soon-Shiong.
Soon-Shiong w’imyaka 69 yavukiye muri Afurika y’Epfo ahava agiye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi. Kuri ubu ni nimero 89 ku rutonde rwa Forbes rw’abaherwe bari muri Amerika, aho abarirwa umutungo wa miliyari 7.5 z’amadolari.
Uyu mugabo w’inzobere mu kubaga, yamenyekanye cyane mu gukora imiti ivura kanseri.
Mu gutaha uruganda rushya, yavuze ko yizeye ko inkingo za Covid-19 bagiye gukora zizafasha mu guhagarika ubwandu bw’icyo cyorezo.
Byitezwe ko uru ruganda rushya ruzafasha umugabane wa Afurika kubona inkingo vuba dore ko ari cyo gice cy’isi kiri inyuma mu gukingira ugereranyije n’indi migabane.
Soon-Shiong yatangaje ko uruganda rwe ruzuzura rutwaye miliyoni 196 z’amadolari. Byitezwe ko bizagera mu 2025 urwo ruganda rumaze gukora inkingo zigera kuri miliyari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!