Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Gashyantare 2021, rigaragaza ko abantu 245 bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 16 163.
Mu bipimo 4391 byafashwe ho habonetse abantu 119 banduye, bituma umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ugera ku 17 835.
Abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 27, Nyamagabe (12), Ruhango (11), Kayonza (9), Gisagara na Rubavu ni umunani mu gihe Uturere turimo Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Nyamasheke nta murwayi mushya watubonetsemo.
Kuri ubu mu Rwanda hari abarwayi 1429 baracyari kwitabwaho mu ngo zabo ndetse no mu bitaro byabugenewe.
Kubera ingamba zafashwe mu guhangana na Coronavirus, byatumye mu Rwanda kuri uyu munsi nta murwayi wahitanywe n’iki cyorezo bituma umubare w’abishwe nacyo uguma kuri 243.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 2.7%, mu gihe abakira bageze kuri 90.6% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.3%.
18.02.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/3add8ZLCGE
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 18, 2021
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu 12 barembye cyane.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!