Iki gikorwa cyo gupima abayoboke b’amadini atandukanye n’abakorera siporo mu Mujyi wa Kigali, cyakozwe mu rwego rwo gukomeza kugenzura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali.
Hafashwe nibura ibipimo 400 mu nsengero nka Kiliziya St Michel, EAR Remera na Evangelical Restoration Church Masoro.
RBC yatangaje ko muri ibyo bipimo byose byafashwe, nta n’umwe wasanzwemo Coronavirus. Bitangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere mu bipimo 1988 byafashwe, habonetse umuntu umwe wanduye Coronavirus, ibintu byaherukaga kuba mu mezi asaga ane ashize.
Icyakora n’ubwo imibare y’abandura Coronavirus igenda igabanuka, Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.
All 400 #COVID19 test samples collected at churches and #CarFreeDay sites in #Kigali tested NEGATIVE. @RwandaHealth pic.twitter.com/Rr7t8NoEo5
— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) October 6, 2020
Kuwa Gatanu ushize, mu kiganiro n’itangazamakuru, Ministiri w’Ubuzima, Dr.Ngamije Daniel, yavuze ko kuba imibare y’abandura Coronavirus igenda igabanuka ari ikimenyetso cyerekana ko abaturage bikubise agashyi, anibutsa abantu ko Coronavirus igihari bityo bakwiriye gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Kugeza ubu, mu Rwanda ibipimo bya Coronavirus bimaze gufatwa ni 506658. Abantu 3226 mu 4867 bamaze kuyikira, abakiri kuvurwa ni 1612 mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana ari 29.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!