Minisante yatangaje ko abishwe na COVID-19 ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021, ari abagore batatu.
Abarwayi bashya 17 babonetse mu bipimo 16.893 byafashwe mu masaha 24 yashize. Kuri uyu munsi kandi umurwayi umwe ni we wasezerewe mu bitaro, undi abyinjizwamo mu gihe umubare w’abarembye ari batatu.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.990.105 [ubariyemo na 5.870 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 17.961 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi bituma umubare wabo uba 3.809.747.
31.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/GFcQ5h31sr
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 31, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!