Abitabye Imana ni abagabo batatu barimo babiri b’imyaka 57 na 38 bo mu Mujyi wa Kigali n’umwe ufite imyaka 68 wo mu Karere ka Bugesera.
Abantu batatu bishwe na COVID-19 iterwa na Coronavirus batumye umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 243 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 122 bagera ku 17 716.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 960 001, hasanzwemo abantu 17 716 banduye. Muri bo 15 918 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1555 bakiri kwitabwaho.
Kugeza ubu, abarwayi 11 ni bo barembye ndetse bari kwitabwaho byihariye.
Coronavirus ni indwara yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
17.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu b’imyaka 57, 38 (i Kigali) na 68 (i Bugesera) bitabye Imana / Condolences to families of 57, 38 (in Kigali) and 68 (in Bugesera) yo men who passed away pic.twitter.com/olPJPtczmD
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 17, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!