Itangazo rya Minisante ryerekanye ko abitabye Imana bahitanywe na COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ari abagabo batatu.
Rikomeza riti “Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu bitabye Imana, barimo babiri b’imyaka 75 na 67 n’umwe w’imyaka 51 w’i Huye.’’
Kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, abantu 109 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3318 byafashwe, mu gihe abayikize mu masaha 24 yashize ari 67.
Abarwayi bashya bakuwe muri “Kigali: 64, Musanze: 20, Rubavu: 12, Nyamasheke: 4, Gicumbi: 3, Kamonyi: 3, Huye: 2, Burera: 1.’’
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 738 785, byasanzwemo 8676 banduye. Muri bo 6752 barasezerewe mu gihe 1823 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 64, Musanze: 20, Rubavu: 12, Nyamasheke: 4, Gicumbi: 3, Kamonyi: 3, Huye: 2, Burera: 1 pic.twitter.com/XJTlUFL20B
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 3, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!