Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu ryerekanye ko abahitanywe na COVID-19 barimo “abagore babiri n’umugabo umwe.’’
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 635 mu bipimo 10.299.
Kuri uyu munsi, abantu 18 bashyizwe mu bitaro mu gihe barindwi aribo basezerewe nyuma yo gukira COVID-19. Kugeza uyu munsi, abagera kuri 36 ni bo bari kwitabwaho by’umwihariko kuko barembye.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 2.260.839; mu minsi irindwi ishize gusa abarwayi 3475 ni bo basanzwe mu bipimo 71.958.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 961.563 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, abagera ku 397.500 bahawe dose zombi mu gihe 9.768 bahawe dose ya mbere uyu munsi.
18.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/b8xOiTyQpX
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 18, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!