Abantu bahitanywe na Coronavirus barimo abagore babiri b’imyaka 93 na 68 bo mu Mujyi wa Kigali n’abagabo batatu b’imyaka 68, 48 b’i Kigali n’undi ufite 27 wo mu Karere ka Rwamagana.
Minisante kandi yatangaje ko mu bipimo bishya 6063 byafashwe kuri uyu wa Kane hasanzwemo abantu 194 banduye COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus, mu gihe nta murwayi wayikize.
Itangazo rikomeza ryerekana ko abo barwayi bakuwe muri “Kigali: 98, Huye: 17, Rulindo: 17, Gicumbi: 14, Kirehe: 12, Gisagara: 12, Musanze 6, Rwamagana: 6, Nyagatare: 5, Gakenke: 2, Nyanza: 2, Rusizi: 1, Nyamagabe: 1, Rubavu: 1.’’
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 779 511, hasanzwemo abantu 10 316 banduye. Muri bo 6974 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3209 bakiri kwitabwaho naho 133 bitabye Imana.
Ijanisha ku bandura kuri ubu rihagaze kuri 3.2% mu gihe ku bapfa riri kuri 1.3%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
14.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 98, Huye: 17, Rulindo: 17, Gicumbi: 14, Kirehe: 12, Gisagara: 12, Musanze 6, Rwamagana: 6, Nyagatare: 5, Gakenke: 2, Nyanza: 2, Rusizi: 1, Nyamagabe: 1, Rubavu: 1 pic.twitter.com/t8sD5rid1g
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 14, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!