Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na COVID-19 kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021, ari abagore batanu n’umugabo umwe.
Abarwayi bashya 132, bangana n’ijanisha rya 1.7% babonetse mu bipimo 7.602 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni batatu, abagera kuri babiri ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wamanutse ugera kuri batandatu.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 1.689.619 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 2.136.028 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 924 bayifashe uyu munsi. Abafasha dose ya kabiri kuri uyu wa Gatatu ni abantu 2.641.
06.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 5 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 5 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 5 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/PmcZuNoVRn
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 6, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!