Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na COVID-19 kuri uyu wa 7 Nzeri 2021, ari umugore umwe n’abagabo batandatu.
Abarwayi bashya 453, bangana n’ijanisha rya 3.7% babonetse mu bipimo 12.023 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi umunani basezerewe mu bitaro, abagera ku icyenda ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 16.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose ebyiri za COVID-19] abantu 914.525 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.664.210 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 1.452 bayifashe uyu munsi na 7.378 bafashe iya kabiri.
07.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 6 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 6 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 6 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/ygBB0yS14D
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 7, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!