Mu bahitanywe na Coronavirus harimo umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo mu karere ka Nyamasheke, abagabo batatu barimo uw’imyaka 51, uw’imyaka 60 n’uwa 63 bo mu mujyi wa Kigali, umugore w’imyaka 62 wo muri Kigali, umugabo w’imyaka 61 wo muri Gatsibo n’undi w’imyaka 66 wo muri Karongi.
Abapfuye kuri uyu wa Gatatu batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka bagera kuri 86.
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya banduye ari 122 mu bipimo 3409 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura bose mu gihugu ungana na 8250. Abakize ni 30, bikaba byatumye umubare w’abamaze gukira bose uba 6369 mu gihe abakirwaye ari 1795.
Abarwayi bashya 69 babonetse mu mujyi wa Kigali, Gakenke habonetse 18, Rusizi ni 8, Rubavu ni 7, Huye ni 5, Nyamasheke habonetse 4, Nyamagabe haboneka 3, Muhanga haboneka 2, Karongi ni 2, Kamonyi habonetse umwe, Gatsibo umwe, Nyabihu haboneka umwe na Nyagatare haboneka umwe.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
30.12.2020 Amakuru Mashya | Update
Kigali: 69, Gakenke: 18, Rusizi: 8, Rubavu: 7, Huye: 5, Nyamasheke: 4, Nyamagabe: 3, Muhanga: 2, Karongi: 2, Kamonyi: 1, Gatsibo: 1, Nyabihu: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/JKk9XsCBYp
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 30, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!