Abishwe na Coronavirus ni abagore babiri b’imyaka 58 na 50 n’abagabo babiri b’imyaka 66 na 58 bo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gashyantare 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 4425, habonekamo abanduye 110, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 18 553.
Rikomeza rigaragaza ko abarwayi 15 bakize iki cyorezo bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 17 279. Ni ukuvuga ko abakirwaye ari 1016.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 2.5%, mu gihe abakira bageze kuri 93.1% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.4%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bigo byagenewe kwakira abarwayi ba Coronavirus harimo abantu icyenda barembye cyane.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
25.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 58 na 50 n’abagabo babiri b’imyaka 66 na 58 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 58 and 50 yo women & 66 and 58 yo men who passed away in Kigali pic.twitter.com/SEY6MjKtsR
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 25, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!