Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2020, rigaragaza ko abarwayi bose bane basanzwe mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu munsi nta murwayi wakize, byatumye umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uguma ku 4797.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 4996 bamaze kuyisanganwa, muri bo 4797 barakize, 165 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe 34 bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
20.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:4 pic.twitter.com/jbGWYJzhYr
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 20, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!