Itangazo rya Minisante ryakomeje rivuga ko abahitanywe na COVID-19 mu Rwanda ari “abagore bane” bo mu Turere twa Rusizi, Gicumbi, Nyagatare na Nyamagabe.
Mu masaha 24 yashize habonetse abanduye bashya 112, bangana n’ijanisha rya 0.8%, mu bipimo 14.529.
Kuri uyu munsi, umuntu umwe ni we washyizwe mu bitaro mu gihe batanu aribo basezerewe nyuma yo gukira COVID-19. Kugeza uyu munsi, abagera kuri 11 ni bo bari kwitabwaho by’umwihariko kuko barembye.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 2.767.514; mu minsi irindwi ishize gusa abarwayi 1.582 ni bo bakuwe mu bipimo 82. 705.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.640.974 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye nyuma yo guhabwa dose ebyiri, aba barimo 1.836 bayifashe uyu munsi. Ku rundi ruhande, none abantu 2.117 bafashe dose ya mbere bituma umubare wose w’abamaze kuyihabwa uba 2.099.305.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.
26.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 4 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes qui sont décédées pic.twitter.com/So7XqqeMjg
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 26, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!