Ni ku nshuro ya mbere kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hatangajwe abantu babiri bitabye Imana mu munsi umwe.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 18 Kanama 2020 ryerekana ko babiri bitabye Imana ariko ntihatangajwe aho bavurirwaga cyangwa aho batuye.
Rikomeza rigira riti ‘‘Twihanganishije imiryango y’Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 bitabye Imana.’’
Minisante kandi mu masaha 24 yashize mu bipimo 4326 yafashe yasanze abantu 37 banduye Coronavirus.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 28 mu bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Rusizi habonetse batandatu, mu gihe mu Turere twa Rwamagana, Rubavu na Huye buri hose habonetse umwe.
Abantu 22 ni bo bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1683.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
18.08.2020 – Covid-19 Amakuru Mashya|Update
*Kigali:28 (abahuye n’abanduye & bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/contacts of positive cases & testing in high risk groups), Rusizi:6, Rwamagana:1, Rubavu:1, Huye:1 pic.twitter.com/V0JXJ3IEQz— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 18, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!