Itangazo rya Minisante rivuga ko abitabye Imana ari abo mu Mujyi wa Kigali.
Rikomeza rigira riti “Twihanganishije imiryango y’Abanyarwanda babiri b’imyaka 80 na 29 bitabye Imana i Kigali.’’
Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hapfuye abantu babiri bazize Coronavirus mu munsi umwe; byaherukaga ku wa 24 Kanama 2020.
Kuri uyu wa Gatanu kandi abantu 18 basanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 1549 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4671 mu gihe 28 ari bo bayikize, abamaze gukira baba 2845.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe icyenda bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Nyamagabe ni bane, Rubavu ni bane mu gihe mu Bugesera hakuwe umwe.
Abarwayi 1801 nibo bakiri kwitabwaho kwa muganga, barimo n’abatagaragaza ibimenyetso bikomeye bakurikiranirwa mu ngo zabo.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 471 767.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
18.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:9 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Nyamagabe:4, Rubavu:4, Bugesera:1 pic.twitter.com/tUcq02arWf
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 18, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!