Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko abitabye Imana bahitanywe na COVID-19 iterwa na Coronavirus ari ababyeyi babiri.
Rikomeza riti “Twihanganishije imiryango y’ababyeyi b’imyaka 60 na 56 bitabye Imana i Kigali n’i Ngororero.’’
Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, abantu 41 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3654 byafashwe, mu gihe nta muntu wayikize mu masaha 24 yashize.
Abantu 41 ni bo banduye iki cyorezo mu bipimo 3654 byafashwe mu gihe nta muntu wakize mu masaha 24 ashize.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 654 322, byasanzwemo 6278 banduye. Muri bo 5715 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 510 bakiri kwitabwaho.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
09.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:32, Musanze: 3, Rubavu: 2, Nyagatare: 1, Gakenke: 1, Ngororero: 1, Huye: 1 pic.twitter.com/Ml1GlP1CoI
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 9, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!