Minisante yihanganishije imiryango y’abitabye Imana kuri uyu wa Gatanu barimo uw’imyaka 46 n’ufite 44.
Ni ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hapfuye abantu babiri bazize COVID-19 iterwa na Coronavirus mu munsi umwe; imibare nk’iyi yaherukaga kuboneka ku wa 24 Kanama no ku wa 18 Nzeri 2020.
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, abantu icyenda basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 1400 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4798 mu gihe 30 bakize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 3080.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahasanzwe batanu mu gihe mu Turere twa Nyamagabe na Nyagatare hakuwe babiri buri hose.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 484 841, basanzwemo 4798 banduye. Muri bo 3080 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1689 aribo bakiri kwitabwaho.
Minisante itangaza ko ijanisha ku mubare w’abapfa bishwe na COVID-19 riri kuri 0.6% mu gihe abandura bangana na 0.6%.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
25.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:5, Nyamagabe:2, Nyagatare:2 pic.twitter.com/StrcENanGF
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 25, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!