Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2020, ryerekana ko abarwayi bashya bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abenshi ari abo muri Kigali.
Rigira riti “Kigali (80) & Rusizi (13) bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato.’’
Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe hamaze kuboneka 2293 bayanduye mu bipimo 323 905 bimaze gufatwa, 1604 barayikize mu gihe 681 bakirwaye naho umunani bitabye Imana.
Ubwandu bushya bwongeye kugarara ku bantu benshi mu gihe kuva ukwezi kwa Kanama kwatangira, abantu benshi banduye basezererwaga mu bitaro.
Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda habonetse umubare munini w’abanduye, kuko umunini wabonetse ni 101 bagaragaye tariki ya 29 Kamena 2020. Icyo gihe barimo abakuwe muri “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
*Kigali:80 & Rusizi:13 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi & mu midugudu iri mu kato/testing in high risk groups & in villages under lockdown) pic.twitter.com/g0SXxXrbDR
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 14, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!