Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali, aho 59 bapimiwe mu Isoko rya Nyabugogo mu gihe abandi bakuwe mu Turere twa Rusizi, Huye na Nyamasheke.
Itangazo rya Minisanye rikomeza riti “Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali:59 (bapimwe mu Isoko rya Nyabugogo), Rusizi:25 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Huye:2, Nyamasheke:1.’’
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, ubwandu bushya bukomeje kwiyongera kuko mu minsi ine gusa hamaze kuboneka abantu 278 banduye Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ubwandu bushya buboneka cyane cyane mu masoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana ndetse no mu nzego zitandukanye zirimo na minisiteri.
Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko ryo kwa Mutangana i Nyabugogo n’irya Nyarugenge ndetse n’amaduka arikikije mu minsi irindwi.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 2540 banduye mu bipimo 338 288 bimaze gufatwa, 1661 barayikize mu gihe 871 bakiri kwitabwaho n’abaganga; umunani bitabye Imana.
Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
17.08.2020 – Covid-19 Amakuru Mashya|Update
*Kigali:59 (bapimwe mu Isoko rya Nyabugogo/tested in Nyabugogo Market), Rusizi:25 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Huye:2, Nyamasheke:1 pic.twitter.com/zn6NQPWGgb
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 17, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!