Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.
Kuva icyo gihe imibare yerekana ko abantu 7598 bamaze kwandura mu gihe 6163 basezerewe nyuma yo gukira ndetse ibipimo bikerekana ko nta virusi bagifite mu mibiri yabo.
Mu bitaro byita ku barwayi ba Coronavirus wongeyeho abavurirwa mu ngo, hari kubarizwa 1369 mu gihe 66 aribo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’iki cyorezo.
Muri iyi minsi abarwayi ba Coronavirus bari kuboneka mu duce twinshi tw’igihugu. Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2020, abarwayi bashya basanzwe muri “Kigali: 71, Rubavu: 9, Huye: 5, Rusizi: 1, Nyanza: 1.’’
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
23.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 71, Rubavu: 9, Huye: 5, Rusizi: 1, Nyanza: 1 pic.twitter.com/LBeqdw4QEm
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 23, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!