Itangazo rya Minisante ryerekana ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ari 19 198, mu bipimo 1 020 989 bimaze gufatwa guhera muri Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda.
Abarwayi 97 ni bo bakize mu masaha 24 ashize, bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro no mu ngo nyuma yo gukira virus ugera ku 17 569. Abakirwaye ni 1364, barimo abarembye icyenda.
Nta muntu n’umwe wapfuye kuri uyu munsi ndetse byatumye umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus uguma kuri 265.
Kugeza uyu munsi abandura bari ku kigero cya 2.2%, mu gihe abakira bageze kuri 91.5% naho abahitanwa na Coronavirus ni 1.4%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.03.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/rvWGJUKT9Q
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 3, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!