Mu itangazo rya buri munsi, Minisante yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu umugabo w’imyaka 79 yitabye Imana mu Mujyi wa Kigali.
Mu bipimo 3.665 byafashwe hagaragaye abarwayi 67 bashya bituma umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 19.846. Umubare w’abamaze gusezererwa kwa muganga na wo wiyongereyeho 85 bagera kuri 18.118.
Abakirwaye ni 1.457 mu gihe 16 barembye. Ibipimo bimaze gufatwa guhera muri Werurwe 2020 ubwo Coronavirus yabonekaga mu Rwanda bingana na 1.047.310.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
10.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w'umugabo w'imyaka 79 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 79 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d'un homme de 79 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/mOse5kciTK
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 10, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!