Umubare w’abantu basanganywe ubwandu watumye abanduye mu Rwanda kuva iki cyorezo cyaboneka mu gihugu muri Werurwe 2020 uba 22.684 mu gihe abamaze gukira ari 20.594.
Itangazo rya Minisante ryerekanye ko abantu basanganywe ubwandu biganjemo abo mu Ntara y’Amajyepfo, ahabonetse abarwayi 173. Huye ni yo ifite umubare munini ungana na 75, Gisagara ifite 35 naho Ruhango ikagira 28.
Kugeza ubu mu Rwanda, abarwayi 1779 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe batanu muri bo barembye.
Mu masaha 24 ashize, nta muntu wahitanywe na Covid-19 mu Rwanda ndetse umubare w’abo icyorezo kimaze guhitana wagumye kuri 311.
Abantu 348 926 ni bo bamaze gukingirwa kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo Abanyarwanda batangiraga gukingirwa.
05.04.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/1SJgh4SNBF
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 5, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!