Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri “Kigali: 24, Rubavu: 15, Huye: 14, Rusizi: 8, Kayonza: 3, Gicumbi: 3, Muhanga: 1, Gisagara: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1.’’
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Kuva icyo gihe, hamaze kuboneka abantu 6349 bayanduye mu bipimo 657 995 bimaze gufatwa. Muri bo 5789 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 507 bakirwaye. Abantu 53 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
10.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 24, Rubavu: 15, Huye: 14, Rusizi: 8, Kayonza: 3, Gicumbi: 3, Muhanga: 1, Gisagara: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/cxTdAjl7VN
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 10, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!