Abarwayi bashya bagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu aho abenshi ari abo mu Mujyi wa Kigali ahakuwe 50 mu gihe i Musanze ari barindwi, Rubavu hakurwa batatu, naho Uturere twa Ngororero na Rusizi, buri hose havanwa umwe.
Ni ku munsi wa kabiri wikurikiranya nta murwayi bitangajwe ko yakize Coronavirus mu Rwanda kuko itangazo ryo ku wa 6 Ukuboza 2020 naryo ryari ryerekanye ko nta muntu wakize.
Imibare ya Minisante igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 6191 banduye mu bipimo 646 813 byafashwe.
Abakize bagasezererwa ni 5696 mu gihe 444 bo bakiri kwitabwaho. Kugeza ubu abantu 51 ni bo bamaze kwitaba Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
07.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 50, Musanze: 7, Rubavu: 3, Ngororero: 1, Rusizi: 1 pic.twitter.com/e43KkOF4gL
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 7, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!