Itangazo ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 ryerekana ko abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali 4, Rubavu 7, Nyamagabe 5, Gatsibo 4 na Musanze 1.
Abarwayi 21 babonetse batumye umubare w’abanduye COVID-19 mu Rwanda uba 5872 mu gihe abamaze gukira ari 5397. Abantu 428 nibo bakiri kwitabwaho kwa muganga no mu ngo zabo mu gihe abagera kuri 47 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Kuri ubu hari inkingo eshatu zamaze kugaragaza ko zitanga icyizere cyo guhangara COVID-19, harimo urukingo rwa Pfizer ifatanyije na BioNTech, urwa Moderna n’urwa AstraZeneca. Mu gihe haba hagize urwemezwa bidasubirwaho, u Rwanda rwiteguye kurwakira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi
27.11.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 4, Rubavu: 7, Nyamagabe: 5, Gatsibo: 4, Musanze: 1 pic.twitter.com/bsohKh6m72
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 27, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!