Kuri uyu munsi hafashwe ibipimo 1892, byagaragaje ko abantu 22 banduye iki cyorezo. Ubu mu gihugu hose kuva muri Werurwe iyi ndwara yagaragara, abantu 4711 nibo bamaze kwandura mu gihe abamaze gukira ari 2961 barimo 51 bakize kuri iki cyumweru.
Abakirwaye ni 1724 mu gihe abamaze gupfa bo ari 26. Ibipimo bimaze gufatwa muri rusange ni 475931.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
20.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:14 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Nyamagabe:7, Burera:1 pic.twitter.com/wgjdtRh9sJ
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 20, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!