Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatanu rigaragaza ko abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 29 bapimwe mu masoko, Rusizi ni 10, Karongi (3), Kayonza (2), Kirehe (1), Nyamasheke (1), Musanze (1), Nyamagabe (1) na Nyaruguru (1).
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva icyo gihe, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 4304 bayanduye mu bipimo 431 992 bimaze gufatwa. Muri bo 2191 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 2095 bakirwaye. Abantu 18 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
04.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:29 (bapimwe mu masoko ya Kigali/Kigali market cluster), Rusizi:10, Karongi:3, Kayonza:2, Kirehe:1, Nyamasheke:1, Musanze:1, Nyamagabe:1, Nyaruguru:1 pic.twitter.com/nRzrBuuiDP
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 4, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!