Itangazo rya Minisante ryerekanye ko kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Werurwe 2021, nta muntu witabye Imana, azize Coronavirus.
Abarwayi bashya bagaragaye biganjemo abo mu Turere twa Nyamagabe [11], Nyanza [9], Rwamagana [7], Bugesera [5], Umujyi wa Kigali [4], Ngoma [4], Muhanga [2], Rubavu [2], mu gihe muri Gisagara, Ngororero, Nyaruguru, Kayonza na Huye hose habonetse umwe muri buri karere.
Ibi byanatumye abamaze kwandura kuva Coronavirus igeze mu Rwanda muri Werurwe 2021 bagera ku 21.419 mu bipimo 1.123.901 bimaze gufatwa. Abarwayi bakize iki cyorezo biyongereyeho 44, umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro no mu ngo zabo baba 19.785.
Abantu bakirwaye ni 1.333 mu gihe barindwi barembye. Abamaze kwitaba Imana ni 301.
Kuri uyu munsi, nta muntu mushya wakingiwe byatumye umubare w’abamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus baguma ku 348.926.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
28.03.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/IqN2qMfo2s
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 28, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!