Abarwayi bashya bagaragaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Ukuboza 2020, barimo abakuwe muri “Kigali: 24, Rubavu: 10, Bugesera: 6, Kirehe: 3, Rusizi: 2 na Rwamagana: 1.’’
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 6237 banduye mu bipimo 650 668 bimaze gufatwa, 5715 barayikize, 471 baracyari kwitabwaho mu gihe 51 bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
08.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 24, Rubavu: 10, Bugesera: 6, Kirehe: 3, Rusizi: 2, Rwamagana: 1 pic.twitter.com/IFxHbpPhrD
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 8, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!