Umusore w’imyaka 19 wo mu Mujyi wa Kigali yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ugera kuri 377.
Abantu banduye kuri uyu wa Kane abenshi bagaragaye i Kigali kuko habonetse 176, Rubavu 36, Rutsiro 29, Kamonyi 29, Burera 27, Musanze 24, Rulindo 24 na Gakenke 14.
Hakize abarwayi icyenda uyu munsi, bikaba byatumye umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uba 26 392. Abakirwaye ni 2 828 mu gihe abarembye muri abo ari 9.
Muri rusange abamaze gukingirwa mu Rwanda ni 389 891 barimo 59 babonye urukingo uyu munsi. Abantu 246,289 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca barimo 1,082 bayihawe uyu munsi.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!