- Abanduye ni 2128 (Barimo 17 bashya)
- Abakize ni 1297 (Barimo 39 bashya)
- Abakirwaye ni 826
- Abantu batanu bitabye Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 289 153 (Birimo 2902 bishya)
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2020, rigaragaza ko mu barwayi bashya bagaragaye i ‘‘Rubavu hasanzwe 12 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato), Kigali ni bane na Rulindo hakuwe umwe.’’
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 2128 bamaze kuyisanganwa, muri bo 1297 barakize, 826 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe batanu bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
07.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Rubavu:12 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato/returning residents isolated on arrival), Kigali:4, Rulindo:1 pic.twitter.com/eBpNMs67uq
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 7, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!