Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Nyakanga 2020, rivuga ko abantu 38 basanzwemo Coronavirus, barimo 30 bo muri Kigali mu ‘Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko’. Abandi barindwi ni abo mu Karere ka Nyabihu naho umwe ni uwo mu Karere ka Kirehe. Aba barwayi babonetse mu bipimo 5556 byafashwe.
Ibyo byatumye umubare w’abamaze kwandura ugera ku 1473 mu gihe 18 ari bo bayikize, abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro bagera kuri 770.
Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 200 358 muri rusange. Abamaze gusangwamo icyo cyorezo ni 1473 naho abamaze kugikira ni 770 mu gihe abo kimaze guhitana ari bane.
16.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:30 (Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko/high-risk isolated cluster), Nyabihu:7, Kirehe:1 pic.twitter.com/WqXDeOY1Gh
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 16, 2020
Nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, gusa kucyirinda birashoboka. Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa agiye ahahurira abantu benshi.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro ukabije. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!