Abarwayi bashya basanganywe COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda barimo abakuwe muri Rusizi na Kigali iri no mu duce tukibonekamo ubwandu ndetse n’Abanyarwanda batashye bava hanze y’igihugu.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko abo barwayi barimo 15 basanzwe muri Rusizi aho bapimwe mu duce twibasiwe kurusha ahandi, muri Kigali hakuwe 13 basanzwe mu bahuye n’abanduye n’abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato, mu Karere ka Nyamasheke hakuwe batandatu mu gihe muri Rulindo hasanzwe batatu.
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 1963 [barimo 37 bashya] bayanduye mu bipimo 255 959 bimaze gufatwa, 1036 [barimo 31 bashya] barayikize mu gihe 922 bakirwaye naho batanu bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
29.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Rusizi:15 (bapimwe mu duce twibasiwe kurusha ahandi), Kigali:13 (abahuye n’abanduye & Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato/contacts of positive cases & returning residents isolated on arrival), Nyamasheke:6, Rulindo:3 pic.twitter.com/gKqNWAC0KT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 29, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!