Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2020, harimo 21 basanzwe mu Mujyi wa Kigali barimo abahuye n’abanduye n’abapimiwe mu midugudu iri mu kato, i Rusizi hakuwe batandatu, i Nyamasheke hava bane, Kirehe habonetse babiri mu gihe Ngoma hagaragaye umwe.
Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1689 mu bipimo 225 652 barimo 867 bakize mu gihe 817 bakirwariye kwa muganga. Abantu batanu nibo bahitanywe na Coronavirus.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
22.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:21 (abahuye n’abanduye & abapimiwe mu midugudu iri mu kato/contacts of positive cases & testing in villages under lockdown), Rusizi:6, Nyamasheke:4, Kirehe:2, Ngoma:1 pic.twitter.com/sXCvDUkBms
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 22, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!